Rutahizamu ngenderwaho mw’ikipe ya Arsenal uherutse kujya mu mvune ari mw’ikipe y’igihugu ya Brasil ubu ari mu bihe bye bibi kuko yatandukanye n’umugore we bari bamaze amezi 8 babyaranye umwana.
Raiane yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram ati: “Mbere yuko amazimwe akwirakwira, nanjye ubwanjye ntanze igitekerezo cyo kubamenyesha ko njye na Gabriel tutakiri mu rukundo.
Nyuma yiyi nyandiko, ubuzi ko utazongera kumbona mvuga kubyo twanyuzemo, cyangwa kubintu byose bifitanye isano numukobwa wacu. “Ntabwo byari ubuhemu, ahubwo byari igitutu cya buri wese na byose. “Twabanye neza, ariko kubera ibibazo by’abandi, buri gihe byatugeragaho. “Sinshobora kongera kwifata, kandi ntabwo ngiye kwihatira ikintu kinyica.”
Uyu mukinnyi wa Arsenal yashyizwe ku ruhande kuva yakomereka mu ivi ubwo yari ahagarariye Brezil mu gikombe cyisi.