in

Rutahizamu ukomeye w’ikipe ya APR FC yabaye igitaramo mu bantu nyuma yo kwerekana ko ntakintu yafasha iyi kipe mu mikino ny’Afurika

Rutahizamu wafashaga cyane ikipe ya APR FC mu minsi ishize ‘Byiringiro Lague’, akomeje kwibazwaho byinshi kubera urwego ruri hasi akomeje kugaragaza mu mikinire ye ya buri munsi.

Uyu mukinnyi mu myaka ishize niwe mukinnyi wagaragazaga ko hari byinshi agomba gufasha ikipe ya APR FC ariko kugeza ubu niwe mukinnyi uri hasi ibitangazamakuru byinshi bikomeza kugenda bivuga mu bakinnyi iyi kipe ifite.

Mu minsi yashyize Lague we n’umugore we bibarutse umwana wabo w’imfura bamwe mu bakurikirana uyu mukinnyi bakavuga ko kuva yashaka umugore ntabwo ibintu byakunze kugenda neza gusa ntabwo ibi wabishingiraho kuko hari benshi bameze neza kandi bafite abagore.

Byiringiro Lague niwe mukinnyi kandi mu mikinire ye cyangwa se igihe ya baga ari mu kibuga akaba yarangiza umukino ntamuntu abwiye nabi gusa muri iyi minsi ubona ko imyitwarire ye igenda ikemangwa mu buryo bwose.

Ibi byose byaje nyuma y’umukino ikipe ye ya APR FC yakinnye ku munsi wejo hashize n’ikipe ya Mukura Victory Sport bagatsinda ibitego 4-1. Muri uyu mukino uyu musore yarakinishijwe gusa yongera kwerekana ko ibyo iyi kipe yamwitegaho mu mikino ny’Afurika barakina vuba ntakintu bamwitegaho bitewe n’urwego ruri hasi akomeje kugaragaza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo Abarundi bakoreye Dj Brianne byatumye akuramo imyenda yo hejuru asigarana akenda k’imbere gusa (Amafoto)

Umufasha wa Meddy yavuze amagambo akomeye kuri Nyirabukwe witabye Imana