in

Rutahizamu ukomeye w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda agiye gusinyira Rayon Sports bidasubirwaho

Rutahizamu ukomeye w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda agiye gusinyira Rayon Sports bidasubirwaho

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gukora ibishoboka byose kugirango ibe ikipe ikomeye cyane hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo ari ko ijyenda yongeramo abakinnyi bazwi Kandi bakomeye.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko ikipe ya Rayon Sports yamaze kuvugana na Muhire Kevin wari usanzwe akina mu gihugu cya Kowait mu ikipe itozwa na Jorge Piaxao watoje ikipe ya Rayon Sports.

Muhire Kevin kugeza ubu uri kubarizwa hano mu Rwanda, bivugwa ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamubwiye ko buzamuha amafaranga macye yo kwitegura ariko akazahabwa umushahara mwiza agakinira ikipe ya Rayon Sports muri iyi mikino ibanza ya Shampiyona bakorana neza akazongererwa amasezerano.

Uyu mukinnyi hashize igihe kitari kinini avuye muri Rayon Sports ndetse muri iyi meshyi ishize byigeze no kuvugwa ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwifuje cyane Muhire Kevin wayigiriyemo ibihe byiza ariko biraceceka cyane, kuri iyi nshuro bishobora kuba bigiye kurangira.

Rayon Sports irasabwa gutsinda imikino 2 gusa kugirango yerekeze mu matsinda ya CAF Confederations Cup nyuma y’imyaka igera kuri 5 ititabira aya marushanwa ifitemo amateka.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nyandwi! Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi y’abagore arunamye ubundi Ghana irakubita irihaza (AMAFOTO)

Utatanze ituro ry’ibihumbi 40 ntabwo ahazwa! Abanze gutanga ituro ry’inyubako muri kiliziya yitiriwe mutagatifu Mariko i Kirehe bakumiriwe ku igaburo bizwi nko guhazwa