in

Rutahizamu ukomeye w’ikipe y’igihugu Amavubi yamaze gusezererwa aho yakinaga mu ibanga rukomeye

Rutahizamu ukomeye w’ikipe y’igihugu Amavubi, Kagere Meddie yamaze gutandukana n’ikipe ya Simba SC yo mu gihugu cya Tanzania.

Uyu Rutahizamu wari umaze imyaka igera kuri ine, byagiye bivugwa ko uyu mukinnyi yaba yaramaze gutandukana n’iyi kipe ikomeye muri Tanzania.

Muri uyu mwaka mu ikipe ya Simba hagiye habamo kutumvikana hagati y’abayobozi b’iyi kipe dore ko bamwe bashakaga ko agenda abandi bagashaka ko ahaguma.

Kubera kutumvikana ku mwanzuro umwe werekeye kuri uyu Rutahizamu byatumye ajyana n’iyi kipe ya Simba SC muri Misiri.

Nubwo Kagere Meddie yagiye muri Misiri ntabwo yahiriwe n’urwo rugendo dore ko ikipe yahise imubwira ko itakimukeneye.

Kuri ubu amakuru ava muri Misiri ni uko uyu musore atakiri mu mwiherero n’iyi kipe ndetse ahantu ari ntabwo hazwi neza.

Ku wa  mbere nibwo ikipe ya Simba SC yakinnye na Alkholood FC, bayitsinda ibitego 2-0. Kagere Meddie ntiyagaragaye mu bakinnyi bari ku kibuga, bivugwa ko hari n’abandi bakinnyi bagera kuri 3 basezerewe mu cyumweru gishize.

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusizi Rumaga yahishuye urwo akunda umubyeyi we ndetse avuga byinshi ku mukunzi we

Amaze gukura: Umuhungu wa Muyango Claudine na Kimenyi Yves yagaragaye ari gukina na mam we (Videwo)