Rutahizamu ukomeye wa Fc Barcelona yakubiswe n’ibisambo bine bimusanze mu rugo iwe

Rutahizamu ukomeye wa Fc Barcelona yaguze muri Arsenal, Pierre Emerick Aubameyang yaraye akubiswe n’ibisambo ndetse bimwiba na bimwe mu byo atunze.

Uyu Rutahizamu ukomeye wa Fc Barcelona yaraye yatatswe n’ibisambo byipfutse amasura biramukubita maze bitwara n’agasanduku kuzuye imitako y’agaciro.

Amakuru avuga ko uyu rutahizamu wa Fc Barcelona yakubiswe maze akanaterwa ubwoba we n’umugore we aho banatunzwe imbuga.

Ikinyamakuru El País cyavuze ko uyu rutahizamu yibwe agasanduku kuzuye imitako y’agaciro nyuma yo gukubita uyu rutahizamu.

Kuri Police ya Espagne yatangiye iperereza kuri ibi bisambo byibye uyu Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Gabon.