Rutahizamu ukomeye wa Apr Fc, BYIRINGIRO Lague ari mu byishimo byo kwitegura kwibaruka umwana we wa mbere.
Lague abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyizeho amashusho n’amafoto yerekana we n’umugore we Kelia utwite bari ku mazi.
Umugore wa Byiringiro Lague atwite inda y’imvutsi, aho bari bagiye kuryoshya ku mazi mu gihe uyu mukinnyi ari mukiruhuko.
Byiringiro Lague yakoze ubukwe na Uwase Kelia bari bamaze imyaka ine bakundana, ubu bukwe bwabaye mu mpera z’umwaka ushize wa 2021.
https://www.instagram.com/p/CfnAUdrKns0/?igshid=YmMyMTA2M2Y=ms-android-sonymobile&sourceid