in

Rutahizamu Tuyisenge Jacques yakuyeho umuvumo wari umaze iminsi 530 umukurikirana

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na As Kigali, Tuyisenge Jacques cyera kabaye yabonye igitego nyuma y’umwaka urenga atazi uko gutera mu izamu bimera.

Iminsi yari ibaye 530 Tuyisenge Jacques atareba mu izamu by’umwihariko mu mikino ya shampiyona haba muri APR FC yabanjemo ndetse na As Kigali iherutse kumugura.

Ku munsi wejo hashize nibwo As Kigali yatsindaga ikipe ya Mukura Victory Sports iyisanze iwayo, iyitsinda igitego kimwe ku busa aho cyatsinzwe na Rutahizamu Tuyisenge Jacques ku munota wa 58.

Tuyisenge Jacques yaherukaga igitego mu mukino wa shampiyona tariki 14 Gicurasi 2021 ubwo APR FC yatsinda As Muhanga ibitego 3-1, aho yatsinzemo ibitego 2.

Kuva icyo gihe kugeza ku munsi wejo hashize nibwo Tuyisenge Jacques yakuyeho uwo muvumo wo kubura igitego.

Ni igitego yatsindaga ikipe ya Mukura Victory Sports mu  mukino wari wabahuje wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda.

Tuyisenge Jacques yavuye mu ikipe ya APR FC nyuma yo kutumvikana n’umutoza Adil Mohammed, aho yahise ajya muri As Kigali.

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Umunyana Shanitah ikigezweho ubu agiye kwitabaza inkiko

Ubugome: Umugabo yishe umukunzi we amukuramo amaso kugira ngo yibonere miliyoni 10