Rutahizamu mushya wa Rayon Sports yavuze ko azi kuririmba no kubyina gusa akaba aje gufasha Murera kwegukana ibikombe

Rutahizamu mushya Rayon Sports yazanye ukomoka mu gihugu cya Kenya witwa Paul Were, yatangaje byinshi ku ikipe ya  Rayon Sports ko ari ikipe ikomeye yajyaga ayumva.

Yavuze ko kandi ashimishijwe no kuba ari hano muri Rayon Sports ndetse avuga ko impano yifitiye ari ukuririmba no kubyina gusa.

Yagize ati “ngewe baranzi, ndi umusore usetsa cyane kandi nzi kubana n’abandi. Ubundi impano nifitiye ni ukuririmba no kubyina gusa kandi nshimira Imana kubwo iyo mpano yampaye.”

Uyu rutahizamu yakinnye mu makipe akomeye ndetse akaba yaranakinnye mu bubirigi.