in

Rutahizamu mushya Rayon Sports yaguze niwe watumye iyi kipe yongera kuganiriza Bigirimana Abedi 

Uwari umukinnyi wa Kiyovu Sports ndetse ukinira ikipe y’igihugu y’u Burundi, Bigirimana Abedi akomeje gutuma ikipe ya Rayon Sports itinda kumusinyisha kubera impamvu ikomeye.

Hashize igihe ikipe ya Rayon Sports itangiye kuganira na Bigirimana Abedi ariko kugirango asinye bigakomeza kugorana kubera amafaranga uyu mukinnyi yakaga ariko iyi kipe ikanga kuyamuhereza kuko yabonaga atayakwiye.

Ikipe ya Rayon Sports byageze aho ibivamo itangira kujya kuganira n’abandi kandi bakomeye ariko nyuma yo kubona rutahizamu ukomoka muri RDC Jonathan Ifunga Ifaso ageze mu Rwanda, iyi kipe byahise biba ngombwa ko ishaka umukinnyi ukina nka nimero 8 kandi babona ntawundi uhari mwiza nka Bigirimana Abedi.

Jonathan Ifunga Ifaso ubundi akina ataha izamu cyane, impamvu Rayon Sports yahise yongera gushaka Abedi ni uko bashaka umukinnyi mwiza ukina mu kibuga hagati wafatanya n’uyu rutahizamu ibintu bikagenda neza.

Rayon Sports yahise yongera kugaruka kuri Abedi, nubwo nawe yamaze kwemeza ko ntayindi kipe ashaka usibye Gikundiro noneho ibintu bihita bisa nkaho byoroshya ibiganiro. Mu biganiro bya mbere Abedi yashakaga million 40 ariko kugeza ubu biravugwa ko yamaze kumvikana na Rayon Sports Milliyoni 30 ariko bakomeje gupfa umushahara gusa.

Bigirimana Abedi arimo kwaka ikipe ya Rayon Sports umushahara ungana na Milliyoni 1 n’ibihumbi 500 ariko ikipe yo irimo kumuha Milliyoni 1 n’ibihumbi 200 gusa bisa nkaho uyu musore araza kuyemera bijyanye ni uko ashaka iyi kipe cyane nyuma yo kubona inshuti ye Pitchou yerekeje muri APR FC.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Bugesera: Abagabo bahindutse abakora imirimo yo mu rugo

Aho aciye basigara bamira amazi! Umukobwa wa Eric Senderi akomeje gushitura benshi kubera ubwiza bwe