in

Rutahizamu Moussa Camara wiyunze n’umutoza Haringingo Francis yavuze ibitego azanyagira Rutsiro FC yategewe umurengera w’amafaranga

Rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Mali, Moussa Camara ari mu bakinnyi Rayon Sports izabanza mu kibuga ku mukino izacakiranamo na Rutsiro FC.

Ku wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2023 kuri Stade Mpuzamahanga y’i Rubavu, ikipe ya Rutsiro FC izakira Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Mbere y’uko uyu mukino uba ubuyobozi bw’ikipe ya Rutsiro FC bwategeye abakinnyi ibihumbi 250 by’Amanyarwanda mu gihe bazaba babashije gusarura amanota atatu kuri Rayon Sports.

Mu ikipe ya Rayon Sports ho abakinnyi n’abafana barishimira ko rutahizamu Moussa Camara yiyunze na Haringingo Francis Christian, ndetse nta gihindutse azamubanza mu kibuga mu mwanya wari usanzwe ubanzamo Musa Esenu.

Mu myitozo y’ejo ku wa Gatatu tariki 22 Gashyantare, Moussa Camara wari umaze imikino ibiri yikurikiranya atagaragara mu bakinnyi 18 bifashishwa ku mukino, yagiye avuga ko byanga bikunda azatsinda ibitego birenze kimwe mu izamu rya Rutsiro FC.

Ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, ikipe ya Rayon Sports itozwa na Haringingo Francis Christian iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 39 inyuma ya APR FC ya mbere ifite amanota 40, mu gihe Rutsiro FC itozwa na Okoko Godfroid iri ku mwanya wa 14 n’amanota 18.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Imirire inyogo ye yatumije ubwo Yago yamusabaga gukora komande y’ibyo arya ntisanzwe(Videwo)

Ku munota wa nyuma Moussa Camara yakuwe mu bakinnyi 23 bazacakirana na Rutsiro FC nyuma yo gushaka gukubita umukinnyi wa Rayon Sports