in

Rutahizamu karundura umaze igihe akina amatsinda mu mikino nyafurika agiye kwatakira Rayon Sports hatagize igihinduka

Nyuma yo gutera ubwoba amakipe menshi ntabwo irava ku isoko! Rutahizamu karundura umaze igihe akina amatsinda mu mikino nyafurika agiye kwatakira Rayon Sports hatagize igihinduka

Ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi yitwara neza, ikomeje gushaka abakinnyi bakomeye bagomba kuyifasha cyane mu gice cy’ubusatirizi.

Rayon Sports irimo kugaragaza imbaraga nyinshi muri iyi minsi nyuma yo gutsinda APR FC ibitego 3-0 ku mukino wa nyuma wa Super Cup ndetse igatangira Shampiyona icecekesha Gasogi United ku bitego 2-1, igiye kugura rutahizamu karundura ukomeye muri Afurika.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko ubuyobozi bwa Rayon Sports nyuma yo kumenya ko ikipe ya Kaiser Chiefs yamaze gutandukana na Bimenyimana Bonfils Caleb batangiye ibiganiro nawe ndetse amakuru avuga ko ibiganiro birimo kugenda neza hari icyizere cyo kuba yagaruka muri iyi kipe.

Bimenyimana Bonfils Caleb nubwo muri Kaiser Chiefs yahembwaga amafaranga menshi ariko bivugwa ko ashobora kugabanya umushahara kugirango yigaragaza yongere abone ikipe ikomeye yindi hanze y’u Rwanda.

 

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Njewe ndakubwiye ngo ndi mwene Muhuruturu wa muruna wa Se ico sico?”: Umwana bicyekwako yaba avukana na Dr Nsabi yavuze ibintu bisekeje cyane bisanzwe bizwi kuri Rumaga maze abantu baratembagara batangira kuvugishwa kubera uburyo yabivugagamo -AMASHUSHO

Ahantu hose aba yatwitse: Héritier Luvumbu nyuma y’ibintu bidasanzwe akorera mu kibuga yagaragaye yambaye icyangwe cyirenze wagira ngo n’umuhanzi -AMAFOTO