in

Rutahizamu Joachiam Ojera yahawe agahimbazamusyi karuta aka bagenzi be nyuma y’uko Rayon Sports itsinze Rutsiro FC

Bamwe mu bafana b’ikipe ya Rayon Sports bahaye Joachiam Ojera amafaranga nyuma y’uko Rayon Sports ibonye amanota atatu kuri Rutsiro FC.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Gashyantare 2023, ikipe ya Rayon Sports yari yagiye gutsindira Rutsiro FC i Rubavu ibitego bibiri ku busa.

Ibitego bibiri bya Rayon Sports byatsinzwe na ba rutahizamu Mpuzamahanga bakomoka muri Uganda ari bo Joachiam Ojera na Musa Esenu.

Nyuma y’umukino bamwe mu bafana ba Rayon Sports bibumbiye muri Funclub imwe y’iyi kipe bakusanyije ibihumbi 100 by’Amanyarwanda bayaha Joachiam Ojera, aje yiyongera ku bindi bihumbi 100 buri mukinnyi wa Rayon Sports arahabwa n’ubuyobozi kuko niko gahimbazamusyi bari bemerewe.

Ikipe ya Rayon Sports yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 42 aho irusha Kiyovu Sports ya kabiri inota rimwe gusa.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Twizerimana Abdoul
Twizerimana Abdoul
1 year ago

Nibyo Koko rayon yacyuye amanota 3 iyakuye kuri Rutsiro , nasabaga Ferwafa ko yajya igenzura imisifurire kuko ntaheza ha championat y’ u Rwanda mugihe hakomeza iyi misifurire

EPL: Mikel Arteta n’abasore be bongeye kwerekana ko gahunda ari igikombe

Umukinnyi uhetse Rayon Sports yabonye amahirwe yo kuzahamagarwa mu Amavubi