in

Rutahizamu Hertier Luvumbu yasobanuye ku kijyanye no kuba atazakina muri Rayon Sports benshi ntibanyurwa

Umunye-Congo Hertier Luvumbu Nzinga urimo kuvugwa cyane ko ashobora kutazakinira ikipe ya Rayon Sports yagize icyo abivugaho.

Ku munsi w’ejo nyuma y’umukino wa gishuti Rutahizamu Hertier Luvumbu Nzinga yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru abazwa byinshi uko yakiriye ku garuka mu ikipe ya Rayon Sports ndetse nibijyanye ni uko ashobora kudakinira ikipe ya Rayon Sports bitewe ni uko arengeje imyaka ndetse akaba amaze n’igihe adakinira ikipe y’igihugu.

Uyu mugabo yatangiye avuga uko yafashe umwanzuro wo kugaruka mu ikipe ya Rayon Sports, yagize Ati ” Nafashe umwanzuro wo kugaruka kuko aha ari mu rugo, numva ntuje iyo ndi hano ariko navuga ko nari ndi hariya kuko nta shampiyona twari dufite, ni uko bihagaze.”

Luvumbu yakomeje atanga umucyo ku kuba bivugwa ko adaheruka gukinira ikipe y’igihugu ya DRC bishobora no kumugonga mu kuba yakinira iyi kipe, yagize Ati”Inshuro yanjye ya nyuma mu ikipe y’igihugu hari 2021, nanagiye ku rutonde rwagateganyo rw’abakina CHAN kandi nubwo nahisemo kuza hano nari nyiri mu bakinnyi ba CHAN.”

Hertier Luvumbu Nzinga ibi byose bikomeje kuzamuka bitewe n’itegeko rya FERWAFA rivuga ko umukinnyi uje gukina hano mu Rwanda arengeje imyaka 30 agomba kuba nibura amaze imyaka 3 akiniye ikipe y’igihugu kandi byavugwaga ko Luvumbu aheruka 2016 kandi uyu Ruvumbu ubwo uyu mwaka watangiraga imyaka bigaragara ko arimo kuzuza 31.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rwanda: umusore ari mu marira nyuma y’aho Sheri we yanze ko basohokana

Breaking news: Umuriro watse mu ndege bituma abari bayirimo bavuza akamo