in

Rutahizamu Essombe Onana wagiriye ibihe byiza muri Rayon Sports, yamaze gusinyira ikipe iheruka kwibikaho Shiboub wakiniraga APR FC

Rutahizamu w’umunya-Cameroun Willy Essombe Onana wakiniraga Simba SC yo muri Tanzania, yamaze kwerekeza mu ikipe ya Al Hilal Benghazi yo muri Libya asangayo Shaiboub uheretse gutandukana na APR FC.

Essombe Onana yatandukanye na Gikundiro nyuma y’umwaka w’imikino wa 2022-2023 ayivamo ajya muri Simba SC.

Nyuma y’umwaka umwe gusa akinira Simba SC muri Tanzania bamaze gutandukana, ni nyuma y’uko umutoza agaragaje ko atamufite mu mibare ye.

Iyi kipe ya Al Hilal Benghazi ikaba iheruka kwibikaho Umunya-Sudani wakiniraga APR FC, Eldin Shiboub Ali Abdelrahman, bagiye gukinana.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amashusho agaragaza The Ben arimo akurura ikariso y’umukobwa w’ikizungerezi akomeje kurikoroza – VIDEWO

Umuhanzi Shemi yasoje amashuri yisumbuye – AMAFOTO