in

Rutahizamu Erling Haaland mu mazi abira

Umukinnyi ngenderwaho mu ikipe ya Manchester City, uzwi kw’izina rya Erling Haaland ashobora gufatirwa ibihano n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza nyuma y’uko banganyije na Tottenham ibitego bitatu kuri bitatu.

Ubwo umukino waburaga iminota 5 ngo urangire , Erling Haaland yabonye umupira ari mu kibuga hagati maze umukinnyi wa Tottenham Hotspur, Emerson Royal amukoreraho ikosa ariko umusifuzi ntiyasifura .

Ibi byatumye uyu rutahizamu wa Manchester City adacika intege arakomeza arakina birangira wa mupira awushyize kwa Jack Grealish ariruka asiga ba myugariro ba Tottenham Hotspur agiye gutsinda igitego cya 4 ariko noneho umusifuzi abona gusifura rya kosa.

Erling Haaland yahise arakara cyane atera amagambo Simon Hooper waruri gusifura mu kibuga hagati bituma amuha ikarita y’umuhondo maze na nyuma y’umukino uyu mukinnyi akomeza kwerekana uburakari abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga yandika amagambo arimo ibitutsi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma ya nyina wa Ishimwe Innocent watawe muri yombi nyuma y’uko umugabo we avuye kwa Perezida, RIB itaye muri yombi abandi babyeyi n’abatoza

Yari yabaye undi w’undi! Umunyamakuru wa RBA Ruvuyanga yagaragaye mu ishusho nshya ubwo yari ku kirwa cya Nkombo -AMAFOTO