APR FC yangiye Rutsiro FC 6-1 mu mukino w’umunsi wa 22 maze ikomeza gufata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 46.
Ni umukino wabereye kuri Stade ya Bugesera aho APR FC yari yayakiririye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Werurwe 2023.
Mu mikino 4 yahuje amakipe yombi nta rimwe Rutsiro FC yigeze ibasha gutsinda APR FC ndetse nta n’igitego yigeze yinjiza mu izamu rya APR FC.
Ku munota wa 9, Ruboneka Bosco yafunguye amazamu ku mupira mwiza yari ahawe na Ishimwe Christian.
Omborenga Fitina yinjiye mu rubuga rw’amahina rwa Rutsiro FC ku munota wa 31 maze areba uko umunyezamu ahagaze ahita amutsinda igitego cya kabiri.
Ku munota wa 40, Bizimana Yannick yatsindiye APR FC igitego cya 3 ku mupira mwiza yari ahawe na Omborenga Fitina. Bagiye kuruhuka ari 3-0.
Ku munota wa 46, amakipe akiva mu karuhuko, Bizimana Yannick yatsinze igitego cya 4, ni ku mupira yari ahawe na Omborenga Fitina.
Nyuma y’umunota umwe gusa, Niyibizi Ramadhan yatsindiye APR FC igitego cya 5, ni nyuma y’umupira yari ahawe na Ishimwe Christian.
Rutsiro yaje gukora amateka ibona igitego mu izamu rya APR FC ku munota wa 51 kuri penaliti yatsinzwe na Nizeyimana Jean Claude bakunda kwita Rutsiro.
Ku munota wa 53, APR FC na yo yabonye igitego cya 6 kuri penaliti yatsinzwe na Nshuti Innocent. Umukino warangiye ari 6-1.
Ibitego bibiri Bizimana Yannick yatsinze mu mukino w’ejo byahise bituma yuzuza ibitego 11 amaze gutsinda muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino 2022-2023, mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu nta mukinnyi waherukaga kurenza ibitego 10 muri shampiyona.
Undi mukino wabaye, Kiyovu Sports yatsinze Police FC 2-1.
Nyuma yo kunyagira Rutsiro FC, APR FC iracyayoboye urutonde n’amanota 46, Kiyovu Sports 44, Rayon Sports irakina na Etincelles FC uyu munsi ifite 42, AS Kigali ifite 38, Police FC ikagira 37.
Guyz Bizimana Yannick wa Apr Afiit ibitego 9 Nyuma yo Gutsinda Rutsiro bibiri ubwo rero Mujye Mutanga Amakuru mufitiye Fact :umukino wambere Apr yakiniga muriy season nibw* Yannick yatsinze igitego cye 1 batsinda Musanze kumunsi wa mbere wa champion yatsinze igitego cya kabiri kumunota wa 90′ *Yannick yatsinze igitego cye cya 2 kumunsi wa 13 ubwo batsindaga Rutsiro bibiri kubusa yatsinzemo Icyakabiri kumunota wa 66′ *Yannick yatsinze igitego cye cya3 kumunsi wa 14 wa champion ubwo batsindaga Rayon kimwe kubusa Nubundiii Yannick Niwe wagitsinze kumunota wa 74′ *Yannick yatsinze igitego kumunota wa 27′ ubwo banganyaga na Etincelle kumunsi wasozaga umukino ibanza bivuko yasoje imikino yigice Cyibanza Bizimana Yannick Afite ibitego 4 gusa *Yannick yatsinze igitego cye cya5 ubwo banganyaga na kiyovu 2-2 Yannick yatsinze igitego cya 1 kumunota wa 21′ Aho harikumunsi wa 17 wa champion yicyiciro cya mbere *Yannick yatsinze igitego cye cya6 ubwo banyagiraga Etincelle ibitego 4-2 yatsinzemo igitego cya 2 kumunota wa 34′ hari kumunsi wa 20 wa champion*Igitego cye cya7 yagitsinze ubwo batsindaga Musanze kumukino Wumunsi wa 21 wa champion ibitego 3 kubusa yatsinzemo icya 3 kumunota wa 49’*None ubungubu kumunsi wa 22 yatsinze 2 muri 6 banyagiraga Rutsiro bivuzeko Bizimana Yannick Afite ibitego 9 kuva champion yatangiira