in

Rusororo: Umugabo yagiye kugama imvura mu itanura ni uko maze asohorwamo ari umurambo

Rusororo: Umugabo yagiye kugama imvura mu itanura ni uko maze asohokamo ari intumbi.

Umugabo wo mu kigero cy’imyaka 40 yagiye kugama imvura mu itanura ry’amatafari ahiye riherereye mu Kagari ka Ruhanga mu Murenge wa Rusosoro, riramugwira ahita ahasiga ubuzima mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 13 Nzeri 2023.

Umutangabuhamya yabwiye IGIHE ko uyu muturage atari afite aho kuba ku buryo nijoro yagiye kuryama mu itanura ry’amatafari ahiye riramugwira ahita apfa.

Yagize ati “Yari yagiye kugama imvura kuko ni umuntu utagiraga aho arara riramugwira ahita apfa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo, Nsabimana Matabishi Desiré, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yagwiriwe n’itanura ubwo yararyugamyemo.

Yagize ati “Yagiye kugama iriya mvura yaguye nijoro noneho itanura ry’amatafari ahiye rimuhirimaho arapfa.”

Yongeyeho ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro mu Bitaro bya Masaka.

Amakuru ahari ni uko uyu mugabo avuka mu Murenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru mashya kuri Annet w’imyaka 23 wagaragaraga nk’umukecuru kubera uburwayi

I Nyarugenge umuriro ugomba kwaka wakijwe na Murera: Rayon Sports igiye kugaruka i Kigali ariko gahunda igarukanye niyo yatumye abakunzi bayo batangira kwicinya icyara