in

Rusizi: Umukobwa wakoraga mu kabari yabyaye umwana amuta ku gasozi imbwa iramurya iramumara

Rusizi: Umukobwa wakoraga mu kabari yabyaye umwana amuta ku gasozi imbwa iramurya iramumara.

Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 24 wakoraga mu kabari yakuyemo inda umwana amuta ku gasozi imbwa iramurya iramumara.

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16 Nzeri 2023.Mu Mudugudu wa Tyazo, mu Kagali ka Kiyabo, mu Murenge wa Bweyeye.

Aya makuru yemejwe n’Umunyabamanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye, Ndamyimana Daniel Cyakora uyu mukobwa ucyekwaho yahise ajyanwa mu bitaro bya Gihundwe.

Yagize ati “Ayo makuru ni yo mu murukerera abaturage babonye imbwa ifite ikintu mu kanwa, barebye basanga n’igice cy’umwana bagerageje kukiyambura birabananira”.

Gitifu Ndamyimana avuga ko ucyekwaho yaje kwemera ko ari we wabikoze akaba yajyanywe Kwa muganga kugira ngo barebe ko nta kibazo yagize kuko yaragifite amaraso ku nda.

Gitifu asaba abaturage gutangira amakuru ku igihe ndetse no mu gihe umwana w’umukobwa yatwaye inda agomba kureka umwana akavuka kuko mu gihe agerageje kuyikuramo ishobora ku mwambura ubuzima.

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Aherekejwe n’umugore we, Manishimwe Djabel yafashe rutema ikirere – Amafoto

Yanga Sc yari ifite abafana ibihumbi inigaguye ikipe yari yakodesheje abafana ba Rayon Sports na Apr Fc (AMAFOTO)