in

Rusizi: Abasore badukanye umuco utari usanzwe mu banyarwanda

Abasore bo Karere ka Rusizi mu Murenge wa Gihundwe mu kagari ka Shagasha mu Karere ka Rusizi badukanye umuco wo gusohorra ababyeyi babo mu nzu bakazirongoreramo abagore, mu gihe ababyeyi babo basigara ntaho kuba bafite.

Amakuru dukesha ikinyamakuru UMUSEKe aravuga ko umusaza witwa Bapfakurera Boniface utuye mu mudugudu wa Gitwa mu kagari ka Shagasha , Ari umwe mu basohowe mu nzu, aho umuhungu we yashatse no ku mwica.

Bapfakurera yagize ati “Umwana yazanye umugore aranyirukana ashaka no kunyica, ndayimurekera ubu ndacumbitse”.

UMUSEKE uvuga ko Dr. Kibiriga Anicet, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi atangaza ko bitumvikana uko umwana asohora umubyeyi we mu nzu yagakwiriye kumwubakira, ngo nk’ubuyobozi kibazo bagiye kugikurikirana.

Yagize ati “Ntabwo byumvikana ukuntu umwana asohora umubyeyi we mu nzu, abo bana tubafata nk’ibihazi, kwigisha ni uguhozaho iki kibazo turakomeza kwigisha kugira ngo tugikumire”.

Iki ikibazo cy’abana basohora ababyeyi babo mu nzu bakazirongoreramo nti byari bikunze kugaragara muri aka Karere.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Gukira si ikintu: Umuhanzi Burna Boy yiyemeje kwishyura abanyamakuru kugira ngo bafunge iminwa yabo

Byari amarira n’agahinda ku nshuti n’abavandimwe bitabiriye umuhango wo gushyingura Umusaza wapfuye afite abana 56 n’abuzukuru 124