in

Rusizi: Ababyeyi bari gushyingira abana babo batari buzuza imyaka y’ubukure ku bagabo babasambanyije

Rusizi: Ababyeyi bari gushyingira abana babo batari buzuza imyaka y’ubukure ku bagabo babasambanyije.

Mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Rusizi haracyagaragara ikibazo cya bamwe mu babyeyi bamenya ko abana babo b’abakobwa basambanyijwe ntibajye kurega ababahohoteye ahubwo bagahita bajya kubabashyingira kandi batari buzuza imyaka y’ubukure.

Bamwe mu batuye mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Rusizi babwiye IGIHE ko ababyeyi benshi bo muri aka gace iyo bamenye uwabasambanyirije umwana bahita basaba umukobwa wabo kumusanga, aho kugira ngo bajye kumurega mu nzego zibishinzwe kugira ngo akurikiranwe.

Habiyakare Emmanuel, ni umugabo w’abana batanu utuye mu Murenge wa Nkungu, nawe wemeza ko muri aka gace ababyeyi benshi bakunze guhishira ababasambanyirije abana.

Ati “Iyo amenye uwamusambanyirije umwana ntabwo ajya kumurega ahubwo ahita amubwira ngo agume kuri uwo musore bagahita babana uko.”

Uwitwa Baziruha Sauveur yagize ati “Ibyo bibaho cyane, umubyeyi yanga kwiteranya n’umuryango w’umuhungu wahohoteye umwana we bakumvikana bagahita babashyingiranya n’iyo babonye ko abantu babimenya babagira inama yo kwimukira ahandi.”

Yongeyeho ko imiryango akenshi ibanye muri ubwo buryo itarambana kubera iba itaranasezeranye imbere y’amategeko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge Nkungu, Habimana Emmanuel, nawe yemeje ko mu murenge ayobora hakigaragara iki kibazo.

Ati “Hari undi muco nabonye hano ahubwo, aho kugira ngo umubyeyi atange umusore bamufunge avuga ngo wadutereye umwana inda, aramuhishira ngo batamufunga ahubwo akajya kumushyingirayo, ugasanga umwana yagiye kwishyingira nk’Iburasirazuba ngo yajyanye n’uwamuteye inda akiri muto wabaza umubyeyi aho umwana yagiye akakubwira ngo yagiye gushaka akazi ko mu rugo.”

Yongeyeho ko iyo hashize igihe uwo mwana w’umukobwa agaruka yarabyaye.

Ati “Hashira igihe ukabona umwana agarutse afite umwana kandi ingo nk’izo ntabwo ziramba kuko ntabwo waba uri umusore ngo uzane umwana w’imyaka 17 cyangwa 16 ngo umbwire ko ngo muzarambana.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkombo, Janvier Mushimiyimana, nawe avuga ko muri aka gace uyu muco ukigaragara.

Ati “Hari ibintu byajyaga bikunda kugaragara ariko navuga ko ubu byagabanyutse, nko kubyara imburagihe b’abandi babyara batari bagira imyaka 18, ubu turi gukora bukangurambaga aho dukangurira ababyeyi umuco wo kurera neza abana bakabashyingira bakuze kandi turakangurira urubyiruko narwo kwirinda inda zitateganyijwe.”

 

 

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Gasogi United igiye gukora Graduation nk’abanyeshuri ba Kaminuza

Abagabo nabo basigaye bakoresha amazi y’ubugari ! Umusore yasutse amazi ashyushye ku mukunzi we kubera indwara yamusanganye