Umwe mu banyarwenya beza ndetse bafite impano, Urwanda rufite, kandi bari kuzamuka neza muri runo ruganda, akaba n’umukinnyi wa Filime, Rusine Patrick yatangaje akaga yahuye nako.
Ubwo uyu mukinnyi wa Filime akaba n’umunyarwenya, yari mu kiganiro ku Isimbi TV hamwe na Sabin, yatangaje akaga yahuye nako ubwo yari akizamuka atarafatisha neza muri comedy.
Ubwo yari abajijwe n’uyu munyamakuru nimba yajya gusetsa umuntu ari umwe, niho yahereye avuga akaga akaga yahuye nako, ubwo yajyaga gusetsa mu kiriyo ahantu bari bapfushije umuntu.
Aho niho yahereye yerekana ku mutwe inkovu afite avugako ariho yayikuye, bitewe n’uko yahise akubitwa, azizwa kuba atitaye ku gahinda abandi bafite, ahubwo we agashoka ashaka kubasesta.
Ibi byose yabikubiye hamwe abyita ” imvune abantu bahura nazo, iyo bakizamuka” kuko nawe yari akiri hasi ataremenyekana cyane.