in

Rulindo:Abagabo bane bakurikiranyweho icyaha cyo kwica mugenzi wabo bamushinja kwiba Intama bireguye bavuga ko birwanagaho

Rulindo:Abagabo bane bakurikiranyweho icyaha cyo kwica mugenzi wabo bamushinja kwiba Intama bireguye bavuga ko birwanagaho.

Aba bagabo bane bakurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Gicumbi, bamaze kuregerwa Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ugushyingo 2022.Bose ni abo mu Mudugudu wa Munyinya mu Kagari ka Mvuzo mu Murenge wa Murambi, bakaba bakurikiranyweho icyaha cyakozwe tariki 30 Nzeri 2022.

Ubushinjacyaha buvuga ko kuri iyi tariki ubwo hamenyekanaga ko hari umuntu wibwe intama, haketswe umugabo utuye muri aka gace.

Abagabo bane bahise bajya iwe, baramukubita bamugira intere kugeza ubwo atari akibasha guhaguruka, baza kumujyana kwa muganga, akigerayo yitaba Imana.

Mu ibazwa ry’aba baregwa, bavuze ko bakubise nyakwigendera bitabara kuko yari afite umuhoro, gusa Ubushinjacyaha bukavuga ko ari urwitwazo rwo guhunga icyaha kuko bazi ko ibyo bakoze ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Ubushinjacyaha buvuga kandi igishimangira ko aba bagabo babeshya, ari uko nyakwigendera yagerageje kubahunga ariko bakamwirukaho bakomeza kumukubita.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yaratiye bagenzi be ubwiza bw’umugore we yarongoye

Umuvugabutumwa yakatiwe imyaka 8658 kubera abakobwa b’ibibuno binini bambaraga amakariso gusa