in

Ruhango:umugore yakinnye ikiryabarezi kimuriye akora ibidasanzwe.

Umugore yajyanye ku kiryabarezi udufaranga yacuruje avoka turamushirana ahita ateza akaduravayo atangira kumenagura ibirahuri.

Umugore wo muri Ruhango, yariwe n’ikiryabarezi ubwo yavaga kugurisha avoka amafaranga yose akayajyana muri iyi mikino y’amahirwe bituma ateza akavuyo kadasanzwe . ndetse ashaka kurwana na nyiri iki cyuma.

Umunyamakuru wa BTN dukesha iyi nkuru yavuze ko uyu mugore yabanje kugwatiriza telefoni umusore ukinisha iyo mikino arashirirwa,ajya gucuruza avoka,agarukana amafaranga yari yacuruje arashira.

Icyakora ngo yabaswe nuko rimwe na rimwe yaryaga ariko nyuma akaribwa birangira ashiriwe burundu niko kuguza ibihumbi 3000 FRW yerekeza iwe mu murenge wa Mbuye agurisha inkoko,ingurube n’urwagwa yari yahishije,agaruka gukina kugira ngo arye akayabo.

Umwe mu baturage yabwiye BTN ati “Batubwiye ngo yari afite 1800 FRW agishyiramo kirashira.Yari afite Telefoni irimo memory Card ayigwatiriza ibihumbi 3000 FRW kandi uko twabibonaga yagura 8000FRW.”

Uyu mugore ngo amaze kuribwa yahise atangira kurira avuza induru ngo “umugabo wanjye aranyica” ndetse ni nabwo yataye umutwe atangira gutera amabuye inyubako ikinirwamo iyi mikino.

Polisi ikorera mu murenge wa Ruhango yahise ita muri yombi uyu mugore irangije ijya kumufunga nyuma yo guta umutwe kubera kuribwa.

Umukozi wa Bonanza ikinisha Ikiryabarezi yavuze ko uyu mugore atanyurwa kuko ngo yariye ibihumbi 15 FRW ananirwa kugenda ashaka menshi birangira ahuye n’uruva gusenya.

Ati “Yaje mu gitondo saa mbili afite ibasi irimo avoka ashyiramo 100 araribwa ahita ansaba ko muguriza amafaranga akayanyishyura amaze gucuruza.Ayo namugurije icyuma cyayariye ahita ajya gucuruza avoka.Arangije gucuruza yagarutse yanga kunyishyura ahubwo ayo yacuruje nayo arayakina arashira.

Nibwo yahise ambwira ati “nguriza amafaranga njye kukuzanira amafaranga yawe”.Yagomboye telefoni yari yagwatirije.

Yagiye azana amafaranga menshi yagurishije ikibwana cy’ingurube.Aho kugira ngo atahe,yakomeje arakina icyuma kimuha ibihumbi 15 FRW.Amaze kubona ayo yashoye yanze gutaha ahubwo arakomeza arakina kugeza saa mbili na 45 z’ijoro ubwo twamubwiraga ko tugiye gufunga kuko amasaha yari ageze.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
habiyaremye fidele
habiyaremye fidele
2 years ago

Inkuru zanyu ziba zifite headline nziza content tugasanga mwadutuburiye.
Mwisubireho

Kicukiro: Umugabo akubise urubaho umugore we amumena ijisho (Video)

Undi mukino wa gatatu urasubitswe kubera ubwiyongere bwa coronavirus mu Bwongereza