Mu karere ka Ruhango haravugwa inkuru y’umwarimu w’imyaka 47 wasanzwe mu nzu iwe amanitse mu kiziriko cy’ihene yitabye Imana.
Uyu mwarimu witwa Ndikumana Cassien wigishaga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nyarugenge mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango, hamenyekanye urupfu rwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Ugushyingo 2022.
Amakuru avuga ko uwo mwarimu yari amanitse mu mugozi uziritse mu idari ry’inzu.
Umugore we usanzwe ari umwarimu yatashye ni mugoroba ageze mu rugo asanga inzu ifunze, ahamagaye abura umwitaba biba ngombwa ko amena ikirahure cy’urugi kugira ngo arebe ko harimo urufunguzo imbere, arusanzemo arafungura asanga umugabo we amanitse mu mugozi yapfuye.
Yahise atabaza abaturanyi n’ubuyobozi bahageza basanga koko Ndikumana Cassien yapfuye, bakeka ko yiyahuye.
Bivugwa ko uyu mugabo yahoraga abwira umugore we ko aziyahura abitewe no kuba yarashinjaga umufasha we kumuca inyuma.
Umurambo wa Nyakwigendera wajyanwe ku Bitaro by’Intara bya Ruhango gukorerwa isuzuma.Mu gihe RIB igikora iperereza.