in

Ruhango: Umugabo yatawe muri yombi akurikwiranweho kurya imbwa ya mugenzi we

Mu karere ka Ruhango mu kagari ka Rubona mu Mudugudu wa Kirambo haravugwa inkuru y’umugabo witwa Mporwiki Isaac ufungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabagari akekwaho kwica imbwa ya mugenzi we, bikavugwa ko yahise ayirya.

Uyu Mporwiki Isaac w’Imyaka 54 y’amavuko yiyemereye ko afite abandi bagenzi be bafatanyije kurya iriya mbwa, kandi barya ipusi ndetse n’ibisiga.

Gitifu w’Umurenge wa Bweramana Mutabazi Patrick yemeje aya makuru gusa avuga ntiyemeza ko uyu Isaac yahise arya iyo mbwa.

Yagize ati “Ibyo kuba yayishe akayirya ntabyo nzi, icyo nzi gusa ni uko akurikiranyweho icyaha cyo kwica itungo ritari irye.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze guhereza amabaruwa asezerera abakinnyi babiri bataha izamu muri iyi kipe kubera ikibazo gikomeye

Manchester United yongeye gutera akuka