Mu Karere ka Ruhango mu murenge wa Kinihura hari umugabo witwa Kabayiza Cyprien ushinjwa gutema Umubyeyi we, mwishywa we ndetse n’Inka yo mu rugo bari batunze.
Ibi byabereye mu Kagari ka Bweramvura ho mu Murenge wa Kinihira nkuko Ubuyobozi bw’Umurenge bubivuga.
Karutamashyo Colette umubyeyi wa Kabayiza Cyprien, yabwiye Radio/TV1 dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo ushinjwa icyaha cyo gutema Umubyeyi we, mwishywa we ndetse n’Inka yabo yari mu rugo, yacukuye munsi y’urugi ahagana saa tanu zijoro, abasanga ku buriri baryamye arabatema bombi.
Uyu mukecuru avuga ko Kabayiza arangije kubatema yasanze Inka mu kiraro cyayo ayitema ibitsi arigendera.
Ati “Yari amaze iminsi abyigamba kuko aherutse kumbwira ko nubwo namwonkeje ariko amuhaye ibere yarihekenya.”
Karutamashyo yavuze ko amuziiza ko atamuhaye umunani, akibaza impamvu yamuteye gutema mwishywa we ntacyo bapfa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinihira, Uwamwiza Jeanne D’Arc avuga ko ayo makuru ari ukuri kuko uyu mukecuru n’umwuzukuru we batemwe n’uyu Kabayiza barwariye mu Bitaro by’i Gitwe ariko ko batangiye koroherwa.