Ubusanzwe mu mategeko hari ahana abantu bakoze icyaha cyo kwanura no gutwara imitungo y’abandi ku gahato ndetse bakaba banakora ubugizi bwa nabi.
Umuhire Froribert umunyamabanga nshigwa bikorwa w’uyu murenge wa Mwendo afatanije n’abashinzwe umutekano mu murenge bafatanije kwigisha aba baturage ko Atari byiza kwihanira ahubwo hagomba gukurikizwa amategeko y’igihugu, bituma amaturage bemera ko amategeko bari bishyiriyeho bayasheshe.
Bamwe mu bashyizwe ku rutonde rw’abajura muri uyu mudugudu batangarije TV1 dukesha iyi nkuru ko bashimishijwe cyane n’uko aya mategeko yavanweho, umwe yagize ati” ndumva nishimye cyane kuba byavuyeho, kubera ko hari ubwo usanga umuntu atishoboye, ugasanga nk’akarima yari afite konyine barakagurishije, kandi ibyo bitarakuraho ko ari igisambo.”
Undi yagize ati” ndishimye kuba bakuyeho biriya bihano bikakaye” abajijwe niba mu buzima busanzwe ari igisambo, asubiza agira ati” kuko babimfatanye ndi igisambo.”