in

Rubavu:Umugabo yishe umugore we ahita aburirwa irengero

Mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Mudende mu Kagari ka Bihungwe haravugwa inkuru y’umugabo wishe umugore we wari utwite amutemye agahita atoroka ariko akaba arimo gushakishwa.

Uwahaye amakuru Radiotv10 dukesha iyi nkuru avuga ko uyu mugabo ukekwaho kwica umugore we, bari basanzwe babanye neza kuko nta makimbirane bari baragaragaje.

Avuga ko byatunguye abaturanyi ba nyakwigendera ndetse n’uyu mugabo ukekwaho kumwica amutemye mu mutwe, kuko batari barigeze bumva batongana.

Akomeza ko nyakwigendera yari atwite, ku buryo urupfu rwe rwashenguye abaturanyi be dore ko yari asanzwe ari umuturanyi mwiza.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 03 Ukwakira 2022, cyabereye mu Mudugudu wa Rukeri mu Kagari ka Bihungwe mu Murenge wa Mudende aho uyu muryango usanzwe utuye.

Jean Marie Vianney Rudatinya uyobora Umurenge wa Mudende, yemeje amakuru y’ubu bugizi bwa nabi, avuga ko umugabo wa nyakwigendera ukekwaho kwica umugore we yahise aburirwa irengero.

Yagize ati “Birakekwa ko umugore yishwe n’umugabo we kuko yahise abura.”

Uyu muyobozi uvuga ko uyu muryango wari usanzwe ubanye neza, avuga ko Inzego zishinzwe Iperereza nka RIB zihutiye kuhagera ndetse zigahita zitangira iperereza no gushakisha uyu mugabo wahise atoroka.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Byaterwa” Onana yasubije abavuga ko yamaze kubona irangamuntu y’u Rwanda

Abanyarwenya Mugisha na Rusine bakomeje guterana amagambo kuri Twitter