in

NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Rosine Bazongere yavuze ku mukunzi we| Ku bijyanye no gutera ivi n’igihe azakorera ubukwe

Bazongere Rosine umaze kwamamara hano mu Rwanda muri filime zitandukanye zirimo City maid n’izindi, yavuze ku musore bari kumwe mu rukundo avuga ku bijyanye no gutera ivi ndetse agira nicyo avuga ku bijyanye no gukora ubukwe. Ibi byose Rosine yabitangarije mu kiganiro yagiranye na The Choice.

Nkuko Rosine yabitangaje yavuze ko umukunzi we yamukundiye kuba nawe yaramukunze avuga ko iyo umusore amweretse urukundo nawe ahita amukunda ibindi (bijyanye n’amafatanga n’indi mitungo) bikaza nyuma.

Rosine yavuze kandi ko ibijyanye no gutera ivi atajya abigira intambara cyane ndetse abona atari ngombwa cyane kuko n’ubundi hagati y’umuhungu n’umukobwa bakundana baba bararangije kwemeranywa ko bazabana, ibyo gutera ivi bikaza ari inyongera.

Rosine yavuze kandi ku bijyanye n’igihe azakorera ubukwe aho yavuze ko kugeza ubu nta makuru yatangaza ku bijyanye n’igihe azakorera ubukwe gusa avuga ko igihe nikigera abafana be bazabimenya.

Bazongere Rosine n’umukunzi we
Rosine

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Meddy yavuze amagambo akomeye ku mwana w’umukobwa basa

Amafoto mutabonye ya Byiringiro Lague n’umugore we ubwo basezeranaga imbere y’amategeko