Kuri iki cyumweru tariki ya 23 Ukwakira nibwo Bazongere Rosine abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze amafoto n’amashusho agaragaza bimwe mu bihe bitandukanye umwana we yararimo kugira ubwo yarari kuruhuka muri piscine.
Aya mafoto n’amashusho yagiye hanze yazamuye amarangamutima y’umwe mu bafana ba Rosine maze asaba ko umuhungu wa Rosine yazateretana n’umukobwa we.
Uwo mufana yanditse amagambo agira ati « I want your son to date my daughter » ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo « Ndashaka ko umuhungu wawe akundana n’umukobwa wanjye ».
Rosine Bazongere yahise asubiza uyu mufana mu magambo agira ati « I love the idea say hi to her please and am telling my son ». Ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo « Nkunze igitekerezo umusuhuze nanjye ndabwira umuhungu wanjye ».