Cristiano Ronaldo yanze gukorana imyitozo n’abagenzi be mu kibuga baraye badakinnye nkuko umutoza yari yabitegetse .
Cristiano Ronaldo nyuma y’uko yaraye asimbuye ku mukino ikipe ye y’igihugu ya Portugal yatsindaga Ibitego 6 kuri kimwe Switzerland yanze no gukorana n’abandi imyitozo yo muri iki gitondo kuwa gatatu.
Umutoza utoza Portugal yari yategetse ko abakinnyi baraye batabanje mu kibuga mu mukino wo ku mugoroba bo bagomba gukora imyitozo mu kibuga bisanzwe ategeka ko abakinnyi baraye babanje mu kibuga ku mukino banyagiyemo Switzerland bo bagomba gukorera imyitozo mu nzu yo kongera ingufu’ Gym’.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Daily Mail aravuga ko Ronaldo we yanze kujya gukorana imyitozo n’abakinnyi baraye badakinnye ahubwo agahatiriza akaza gukorera muri Gym agakorana n’abakinnyi baraye babanje mu kibuga Kandi ibyo umutoza yari yabyanze.
Uyu mwuka mubi ukomeje gututumba mu gihe Portugal yitegura umukino wa 1/4 na Morocco uzakinwa kuwa gatandatu.