Ronaldinho ni umwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru b’ababahanga babayeho mu mateka y’isi, gusa ariko nanone akaba ari umwe mubapfushije impano zabo ubusa nubwo bwose yagiye agera ku bintu bihambaye mu makipe atandukanye yakiniye
Mu kiganiro yagiranye na Gulf News, Ronaldinho akaba yahishuye ikintu gikomeye yicuza aho yagize ati : “Nageze ku bintu byose nifuzaga kugeraho kandi ndashimira ababimfashijemo bose. Gusa ariko nanone hari icyo nicuza nukuba ntarabashije gukinana na Messi igihe kinini. Ni umukinnyi w’umuhanga, nshimishwa no kuba arinjye wamufashije gustinda igitego cye cya mbere. Byarikunshimisha iyo nkinana nawe igihe kinini gusa ariko yaje igihe njye iminsi yanjye mu ikipe ya Barca yarimo igera ku musozo. Messi ni umuhanga bidasubirwaho kandi arabyerekana uko yinjiye mu kibuga.  â€