in ,

Romelu Lukaku yasabye abafana ba Manchester United kurekera gusebya uburebure bw’ubugabo bwe aho bari bamaze gukabya kumuserereza(Inkuru Irambuye)

Romelu Lukaku waguzwe n’ikipe ya Manchester United ava muri Everton muri iyi saison,nta kabuza uko yahekaga Everton niko akomeje guheka Man Utd nk’uko abafana bari babimwitezeho,aho mu mikino 6 afite ibitego 6 byose.Gusa hari ikintu abafana ba Manchester United bakomeje gukora kimubangamiye cyane.

Mu minsi yashize abafana ba Manchester United bateraga indirimbo isingiza Romelu Lukaku muri stade haba Old Trafford cyangwa ahandi,ariko iyo usomye neza amagambo y’iyo ndirimbo usanga atari ugusingiza kuko baririmba igitsinda cye kurusha uko baririmba ibitego bye.Iyo ndirimbo yagiraga iti ““Romelu ! Lukaku ! C’est notre génie buteur Belge, avec un pénis de 24 pouces. Son gland touche ses orteils”. Mu kinyarwanda ikagira iti “Romelu Lukaku,ni umubiligi rutahizamu wacu kabuhariwe ufite igitsina cya centimetero 61,kigera ku mano ye.”

Abinyujije muri agent we Mino Raiola,yasabye abafana ba Manchester United kureka kuririmba iyo ndirimbo bamwe mu bafana ba Red devils bavuga ko ironda uruhu ko Romelu Lukaku atayishimye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Irebere uburyo umuhanzikazi Asinah yambaye umwambaro umugundiriye bigatera abafana bamwe kumuha inkwenene.

Israel Mbonyi – SINZIBAGIRWA