in

Romami yemeje ko hari ikibazo hagati y’abakinnyi ba Rayon Sport, ndetse yizeza abafana gutsinda Police FC

Umutoza wa Rayon Sport, Romami Marcel yijeje abafaba biyi kipe ko bazitwara neza ku mukino wa Police FC bakegukana amanota atatu nyuma yo gutsinda AS Kigali ku wa Gatandatu.

Ibitego bibiri byabonetse hakiri kare cyane bya Youcef Rharb na Manace Mutatu byari bihagije kugira ngo Rayon Sport itsinde AS Kigali ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona.

Nyuma y’umukino, Romami Marcel yashimiye abakinnyi be kubera uburyo bigaragaje ku mukino, ndetse yizeza abafana ko bazitegura Police FC neza bakegukana amanota atatu.

“Umukino wa Police FC ntabwo uzaba woroshye. Turi gukina imikino myinshi ikomeye yegereanye, ntabwo byoroshye ariko uyu mukino tuzawutegura neza kugira ngo twegukane amanota atatu,” Romami Marcel aganira n’itangazamakuru.

“Police FC ni ikipe ikomeye, tugomba kuyubaha ariko nabo bagomba kutwubaha. Tugomba kuboja intsinzi, abafana tukabigarurira kandi mbijeje ko tuzabona intsinzi.”


Andi makuru:


Uyu wari umukino wa kabiri Romami Marcel yari atoje Rayon Sport nyuma yo gusimbura Masudi Djuma wahagaritswe n’ubuyobozi bw’ikipe.

Aganira n’itangazamakuru, Romami Marcel yatangaje ko icyo yahinduye muri ibi byumweru bibiri ari ukwegera abakinnyi be ubundi akabaganiriza kuko muri bo harimo ikibazo.

Romami Marcel yavuze ati: “Ikintu cya mbere nakoze ni ukwegera aba bahungu nkabaganiza kuko muri bo hari harimo ikibazo. Nabaganije ariko ngerageza no kubafasha kuzamura urwego no kwiha ikizere muri bo.

“Bamwe na bamwe muri bo bari bamaze kwiheba ariko nabashije kubaganiza umwe ku wundi. Rayon Sport yari imaze imikino ine idatsinda, bwari ubwa mbere bibaye mu mateka yayo. Icyo twakoze ni ukubaganiza kugeza uyu munsi mbere y’umukino, kandi ni byiza ko twabonye intsinzi — nicyo cy’ibanze.”

Romami Marcel yagarutse ku buryo bateguye umukino wa AS Kigali, aho yavuze ko bawufataga nk’umukino wa nyuma.

“Umukino wuyu munsi twari duhagaze neza nyuma y’igihe duhagaze ahantu babi. Iki Cyumweru cyose twakoze turi kwiga kuri AS Kigali, twese twari twashyize umutima kuri uyu mukino. Uyu twawufashe nkaho ari uwa nyuma,” Romami avuga nyuma y’umukino.

Rayon Sport ihagaze ku mwanya wa kane n’amanota 15 irushwa inota rimwe na APR FC na AS Kigali, ikarushwa ane ba Kiyovu Sport iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona.

Iyi kipe izwi nka Gikundiro izagaruka mu kibuga ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha yakira Police FC saa 15:00 ku isaha y’i Kigali.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ifoto igaragaza ibibero bya Miss Muyango yazamuye imbamutima z’abafana be

Umugabo ari mu mazi abira nyuma yo kwishyura inzu akoresheje ubutuma bwa Mobile money bw’igicupuri.