Rodri, umukinnyi wo hagati w’ikipe ya Manchester City, arategerejwe gukora ibindi bizamini byimbitse ku mvune y’ivi yagize mu mukino wabahuje na Arsenal ku Cyumweru, banganyije 2-2. Uyu mukinnyi w’imyaka 28 y’amavuko, yagiye muri Espagne ku wa mbere kugira ngo akorerwe ibizamini by’ibanze kuri iyo mvune. Hari impungenge ko ashobora kumara igihe kinini hanze y’ikibuga, ndetse birashoboka ko ashobora kutagaruka mu kibuga uyu mwaka w’imikino wose.
Rodri ari mu bakinnyi bahabwa amahirwe yo kwegukana Ballon d’Or mu kwezi gutaha, igihembo gihabwa umukinnyi w’umwaka ku isi, kandi benshi bamufata nk’umukinnyi ufite uruhare rukomeye muri Manchester City muri iki gihe. Ni umukinnyi udasanzwe kuko kuva yatangira gukinira Manchester City, iyi kipe ntabwo yatsinzwe umukino n’umwe muri shampiyona y’u Bwongereza mu mikino 48 amaze kubanzamo.
Ariko kandi, Manchester City yatsinzwe imikino ine muri itanu Rodri atakinnye umwaka ushize w’imikino,
Kubura Rodri bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buryo Manchester City izitwara haba muri shampiyona no mu marushanwa y’i Burayi (Champions League). Mu gihe yaje muri iyi kipe muri 2019, Kevin de Bruyne yamwise umukinnyi “wihariye” ku buryo budashidikanywaho mu bakinnyi bashobora gusimbuza Fernandinho.
Imibare “Statistiques” zigaragaza ko kuva Rodri yagera muri Manchester City avuye muri Atletico Madrid, iyi kipe yatsinzwe imikino 11% gusa ari mu kibuga, mu gihe iyo adahari batsindwa 24%. Ibi byerekana ko Rodri ari inkingi ya mwamba muri iyi kipe.
Icyakora, amakipe yo muri Premier League akeneye amanota menshi kugira ngo atware igikombe. Niba Rodri atazongera gukina uyu mwaka wose, ubusesenguzi bugaragaza ko City ishobora kurangiza shampiyona ifite amanota 80, mu gihe Rodri yakina imikino yose, iyi kipe yashobora kurangiza ifite amanota 91.
Mu myaka itatu muri ine ishize, amanota 91 yarahagije kugira ngo ikipe itware igikombe. Ariko, ikipe yatwaye shampiyona y’u Bwongereza n’amanota make nk’aya ni Manchester United mu mwaka wa 2010-11, ubwo yegukanaga igikombe ifite amanota 80.
Kubura Rodri birashobora guhungabanya Manchester City mu buryo bukomeye, cyane cyane ko azwiho gutanga umutekano mwiza mu kibuga hagati, kandi ahindura uburyo bw’imikinire ya City mu buryo budasanzwe. Ikipe ya Pep Guardiola irasabwa gusimbuza neza uyu mukinnyi mu gihe cyose azamara adakina, niba ishaka kuguma mu murongo wo guhatanira ibikombe byose iri mu marushanwa.