in

Rocky yavuze agashya kari muri filime ye atangaza umuntu w’ingenzi agomba kongeramo vuba

 

Umusobanuzi wa filime uzwi nka Rocky umaze iminsi mike asohoye filime ye yise Wrath of soldier bisobanuye umujinya w’umusirikare yavuze agashya kari muri iyi filime ndetse ko vuba arongeramo umunyamakuru Rugangura Axel.

Rocky wifashishije ibyamamare bitandukanye hano mu Rwanda muri filime yise Wrath of soldier ubwo abanyamakuru ba radio Rwanda bakora mu rubuga rw’imikino bamubazagaho filime ye itandukaniye nizindi filime nyarwanda zisanzwe zihari.

Yagize ati :” Filime yange irimo ibyamamare benshi batakega ko bishobora gukina filime kandi yakiniwe mu bihugu byinshi bitandukanye harimo u Rwanda, Burundi na Dubai kandi ni filime irimo imirwano udashobora gutandukanya na filime zisanzwe z’Iburayi kuko irimo imigeri idasanzwe amasasu ndetse n’ibipfutsi biri ku rwego rwo hejuru “.

Rocky yabwiye abanyamakuru ba radio Rwanda ko vuba cyane mu duce tuzakurikiraho agomba kongeramo umunyamakuru w’imikino Rugangura Axel dore ko nawe ari umwe mubakunzwe cyane mu gihugu.

 

 

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

APR FC ikomeje kwishimira kuba iri ku mwanya wa mbere irarye iri mpenge ntabwo biraza kuyorohera muri iyi minsi

Safi Madiba uzwiho kuriza abakobwa b’uburanga, agiye kongera kubariza