in ,

Rocky Kirabiranya Ntiyiyumvisha Impamvu Agasobanuye Kadahabwa Agaciro/Umva Ibyo Yatangaje

Rocky Kirabiranya uzwi mu basobanura filime yabajije impamvu mu bihembo (Awards) bitegurirwa ku butaka bw’u Rwanda nta na hamwe hagaragaramo icyiciro cy’abasobanura filime, kandi ari abantu bakunzwe ‘hanze aha’ nk’uko abivuga.

Ibi Rocky yabivuze mu ijoro ry’uyu wa Gatatu tariki 14 Ukuboza 2021, kuri Onomo Hotel mu Kiyovu habaye ibirori ‘The Choice Awards Gala Night’ byo gutangiza ku mugaragaro ibihembo The Choice Awards bigiye kuba ku nshuro ya Kabiri bitegurwa na Isibo Tv.

Yagize Ati “…Mwese muri abakunzi b’agasobanuye n’abari hano bose twegeranye ni abakunzi b’agasobanuye nyuma y’ikigo gishinzwe ubushakashatsi mu gihugu kimaze kubona ko agasobanuye kayoboye mu myidagaduro hagarukiraho umuziki. ”

Akomeza ati “Ariko kuki mudashyiramo n’icyiciro cy’abasobanuzi kandi muzi ko batwika sindikwivugira, ubu mu Rwanda hari abasobanuzi basaga 30…Nta muntu urebwa n’abantu [Views] miliyoni 5 mu Rwanda uretse agasobanuye. Kuki buri gihe mubirengagiza ntimushyiremo icyiciro cy’abasobanuzi, ni ukubera iki? Ni ishyari, ni ubwoba, ni ubugome, ni ubukene? [Akubita agatwenge].

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Haravugwa urunurunu hagati y’abakinnyi ba Rayon Sport Fc

Amafoto Atandukanye Y’ibyamamare Byitabiriye Ibirori ‘The Choice Awards Gala Night’ Byateguwe Na Isibo TV