in

Ahazaza ha Robertinho muri Simba SC hasobanutse

Roberto Oliveira Gonçalves de Carmo, uzwi nka Robertinho yirukanwe n’ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania ku nshingano zo kuyibera umutoza mukuru.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Ugushyingo nibwo ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko yatandukanye n’Umunya-Brazilé Robertinho wari umutoza mukuru wayo.

Robertinho yahawe akazi ko gutoza Simba SC muri Mutarama uyu mwaka nyuma yo gufasha ikipe ya Vipers FC yo muri Uganda kugera mu matsinda ya CAF Champions League, ariko ntiyahirwa kuko atatwaye Igikombe cya shampiyona, gusa byaje kuba bibi ubwo yasezerwaga n’ikipe ya Al Ahly mu irushanwa rya African Football League, ndetse mu mpera z’icyumweru atsindwa na Yanga Africans ibitego 5-1 mu mukino w’ishiraniro uhuza aba bakeba ba ruhago ya Tanzania.
Simba kandi yatangaje ko yatandukanye n’Umunyarwanda Hategekimana Corneille wari ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru agezweho: Simba SC yirukanye umutoza maze umunyaRwanda abigenderamo

I Kigali imodoka zikomeje kwisukiranya! Imodoka nshya zicomekwe zigiye koroshya ingendo mu buryo bwa rusange ziri kwisuka i Nyarugenge