in

Robertinho watoje amakipe arimo Rayon Sports yo mu Rwanda, yagizwe umutoza wa Gor Mahia

Umutoza wa Gor Mahia FC yo muri Kenya, Umunya-Brésil Robertinho, ashobora kudatoza iyi kipe ku mukino izahuramo na APR FC muri Champions League kubera kutagira ibyangombwa by’ubutoza byemewe na CAF.

Robertinho watoje amakipe arimo Rayon Sports yo mu Rwanda, yagizwe umutoza wa Gor Mahia mu kwezi gushize.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Goal, Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Kenya (FKF) iribaza ibisobanuro ku byangombwa by’umutoza wa Gor Mahia, Robertinho.

Uwaganiriye n’iki kinyamakuru, yakibwiye ko Gor Mahia ishobora gukina na APR FC ku wa 28 Ugushyingo, idafite umutoza wayo mukuru.

Yagize ati “Gor Mahia iri mu byago, ntabwo bafite umutoza uri ku rwego rw’amarushanwa ya CAF. CAF yandikiye FKF iyibaza urwego rw’ibyangombwe bye ariko afite ibyo muri Brésil.”

“CAF iri kubaza aho umutoza yavuye, ntabwo ibyangombwa bye byemewe, ntabwo afite Licence A cyangwa B ya CAF zisabwa muri Kenya cyangwa izindi zifite agaciro nk’ako, impapuro ze ntiziri ku rwego rwemewe muri CAF, bityo ntiyemerewe kwicara ku ntebe y’abatoza.”

Robertinho yatoje Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2018/19, ayifasha kugera muri ¼ cya CAF Confederation Cup, ariko akaba yarafatiye umwaka w’imikino hagati.

Ibyangombwa bya Robertinho byibajijweho na CAF

Robertinho ashobora kudatoza Gor Mahia izahura na APR FC mu cyumweru gitaha

Source: https://igihe.com/imikino/football/article/robertinho-ashobora-kudatoza-umukino-wa-apr-fc

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubwiza n’uburanga bya Knowless byatumye umufana we amubaza ikibazo cy’amatsiko.

Imyitwarire ikwiye kuranga umukobwa ushaka gukurura abasore.