in

Imyitwarire ikwiye kuranga umukobwa ushaka gukurura abasore.

Kenshi na kenshi iyo umuhungu n’umukobwa bakundana koko,amaraso yabo arakururana kuko baba biyumvanamo,umwe yiyumvamo undi.ibyo bigaragara cyane iyo bamaranye igihe.Ibi rero bikaba ari ibyo umukobwa akwiye kwitaho kugirango akurure umuhungu.

1)KWIKUNDA,AGAKUNDA INGESO ZE NZIZA KANDI AKUMVA ZIMUTEYE ISHEMA

Iyo umukobwa akunda uko ameze,agakunda ingeso ze nziza kandi akumva zimuteye ishema,ibyo bitera umuhungu kumva amugiriye ubwuzu akumva amukurura.Abahungu bakunda umukobwa ufite amateka meza y’ubuzima bwe,abakobwa batiyandaritse mu bwangavu bwabo,kandi babanye n’abakunzi babo neza,ikigeretseho bagashimwa n’abahungu benshi kandi ari abo kwifuzwa,abo Baruta ba bakobwa baba batavugwa neza mu myitwarire yabo.iyo ufite imyitwarire ishimwa na benshi,bituma umuhungu yumva uri uw’agaciro,bigatuma akwiyumvamo.

2)KUTISIGA IBIRUNGO BYINSHI KU MUBIRI NGO UKABYE CYANGWA IMIBAVU IHUMURA CYANE

Abahungu ntabwo bangako abakobwa biyitaho cyangwa ngo bisige,ahubwo banga abakabya bakarenza urugero,kukobibahindura abo batari basanzwe baribo.Bityo abakobwa bakaba basabwa kwiyitaho,bakisiga neza ariko badakabya.

3)KWAMBARA NEZA

Umukobwa ushaka kunezeza umuhungu,yambara neza.Kwambara neza abahungu bashima,ni ukwambara ukikwiza utagaragaza isoni z’abwambure bwawe,kuko ibyo bituma umuhungu atakubonamo biri hanze,ahubwo akakubonamo umukobwa umukobwa w’umutima kandi ubereye urugo.

4)GUCA BUGUFI

Umukobwa wiyoroshya,uca bugufi imbere y’umuhungu,ikirenzeho uca bugufi imbere ya buri wese,utari nka babandi basuzugura abandi ngo nuko bafite ubwiza cyangwa amafaranga cyangwa se bavuka mu miryango ikomeye.Umukobwa uca bugufi rero anezeza umuhungu.

5)KUTAGIRA AMAGAMBO MENSHI

Umukobwa utuje utagira amagambo menshi,udakunda kuvuga aho ari hose,uwo anezeza umuhungu kuko amubonamo kwiyubaha.Ariko ibyo umukobwa abikora ataruko atinye abantu arimo cyangwa se isoni,ahubwo ari umuco afite wo kugira umutuzo.Uwo mukobwa akundwa n’abahungu kurenza wa wundi uba ushaka kwerekana ko ashabutse igihe ari mu bandi.

6)KUBAHA BURI WESE

Umukobwa wubaha buri wese ariko akanamenya kwihagararaho no gufata ibyemezo bidahubutse,uwo nguwo akundwa cyane n’abahungu benshi kuko baba bamubonamo ubushobozi burenze.

7)KUGIRA UBUHANGA

Umukobwa ugira ubuhanga yaba mu magambo avuga,mu mitekererze,mu bikorwa ndetse no mu myitwarire,uwo nguwo arubahwa cyane kuko usanga abahungu benshi bifuza kumwegera cyane ngo bamuganirize,kuko bene uwo mukobwa aba afite ibitekerezo byubaka.

8)KWITA K’UMUHUNGU UJE AMUSANGA

Umukobwa uzi kwita k’umuhungu uje amusanga uko yaba ameze kose akamwakirana urugwiro akamwerekako amwitayeho niyo abandi bahita bamusuzugura,uwo mukobwa aba ari umuhanga imbere y’abahungu.

9)KUTAGENDERA MU BIGARE BYA BAGENZI BE

Umukobwa utagendera mu bigare n’amagambo bya bagenzi be,ariko na none akaba Atari nyamwigendaho ahubwo azi gufata ibyemezo atarindiriye kubifatirwa na bagenzi be,uwo akundwa n’abahungu kuko bamubonamo umuntu wishoboye.

10)KWIKORA KU BICE BYE BY’UMUBIRI

Umukobwa uganira n’umuhungu waje amugana kubera urukundo,agatangira kwikora mu umisatsi,ku ijosi,ku ntugu ndetse no ku matama,uwo nguwo akurura umuhungu kuko ibyo ari ibimenyetso byerekanako yamwiyumvisemo.uwo rero akurura umuhungu vuba kuko aba amuhaye igisubizo atabanje kumugora.

11)GUTUNGURA UMUHUNGU UKAMUSOMA

Umukobwa utungura umuhungu atabyiteguye mu gihe bari kuganira agahita amusoma ku itama aba amugaragarije ko amwiyumvamo,ibyo bituma umuhungu amwiyumvamo cyane.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Robertinho watoje amakipe arimo Rayon Sports yo mu Rwanda, yagizwe umutoza wa Gor Mahia

Umunyamideli w’imyaka 63 y’amavuko akomeje guca agahigo ashyira amafoto ye ashotorana hanze(AMAFOTO).