Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 14 Nzeri 2023, Nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro ivuga ko Vumilia Aline wakiniye Amavubi wari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitabye Imana ari kubyara.
Nyakwigendera, Vumilia Aline wabaye umukinnyi ukomeye mu mupira w’u Rwanda ndetse no mu Ikipe y’Igihugu “Amavubi”, Amakuru avuga ko yapfanye n’umwana we ubwo yari ari kugerageza kumubyara nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.
Vumilia ukomoka mu muryango wa Tindo watanze abakinnyi benshi mu mupira w’Amaguru mu Rwanda barimo na Mwemere Ngirinshuti wakanyujijeho muri APR FC, AS Kigali, Police FC, ATRACO FC na Bugesera FC.