Umupolisikazi wakoreraga mu karere ka Rwamagana yapfuye urupfu rw’amayobera kuko uwo munsi apfa yari yabanje no gukora akazi.
UMUSEKE dukesha iyi nkuru wamenye amakuru ko umupolisikazi witwa Uwanzige Annysie, wakoreraga kuri polisi sitasiyo ya Rwamagana, yapfuye urupfu rutunguranye kandi rw’amayobera.
Amakuru avuga ko ku wa Gatatu tariki ya 6 Ukuboza 2023, mu masaha ya mu gitondo yagiye mu kazi nkuko bisanzwe noneho aza gusimburwa ataha nta burwayi afite kandi nta nubwo yarasanganwe buzwi.
Ku mugoroba w’ejo yageze iwe avuga ko yumva arwaye umutwe ,bamujyana kwa muganga, agezeyo bamutera serumu ahita apfa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun TWIZEYIMANA, yabwiye UMUSEKE ko uwo mupolisikazi yari yakoze uwo munsi koko ataha ari muzima.
Yagize ati “Birababaje . Iyo nkuru mbi natwe twayimenye gusa nyine ni urupfu rutunguranye kandi mu bantu bibaho.”
Ibikekwa n’inshuti za nyakwigendera ni uko yaba yaragiriwe ishyari akaza kurogwa bikaba ari yo ntandaro y’urupfu.
Gusa umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba avuga ko” Iyo umuntu apfuye urupfu rutunguranye nk’urwa nyakwigendera, havugwa byinshi bityo n’ibyo kurogwa bitabura ariko ikizwi cyo ni urupfu rutunguranye.”
Nyakwigendera apfuye yari afite umwana n’umugabo akaba yari afite ipeti rito mu gipolisi.
Umurambo we ukaba ukiri ku bitaro bya Rwamagana mu gihe ugitegerejwe ko ushyingurwa n’abagize umuryango we.
PUB: Ushaka serivise zijyanye na Air Condition (A/C) zo mu modoka kugira ngo muri ibi bihe by’ubukonje imodoka yawe ikubere paradizo watugana. Dukorera i Remera ku Gisimenti kandi n’aho waba uri hose muri Kigali turagukorera. Tuvugishe kuri 0736 426 442. Murakaza neza iwabo w’amahumbezi.