RIP: umuryango wa bantu 5 wari uvuye kwa muganga umubyeyi avuye kubyara bakora impanuka batatu bahita bitaba Imana harokoka babiri gusa.
Umugore ufite imyaka 51 n’umwuzukuru we ufite imyaka ibiri, bapfiriye mu mpanuka yabereye mu kiyaga cya Kivu, uruhinja rw’iminsi irindwi ruburirwa irengero.
Kuwa Gatatu tariki ya 13 Nzeri 2023 ni bwo abo bantu bapfiriye muri iyo mpanuka ndetse uruginja rw’iminsi rwari rumaze iminsi irindwi ruvutse ruburirwa irengero.
Amakuru avuga ubwato barimo bwari butwaye umugore wari uvuye kubyara ku bitaro bya kibuye arikumwe n’umuryango we na Nyirabukwe wari wamuherekeje agiye kubyara.
Iyo mpanuka yabereye mu kiyaga cya Kivu mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, ubwo bwarohomaga Nyirabukwe w’umugore wari uvuye kubyara yahise apfa ndetse apfana n’umwuzukuru we ndetse uruhinja umukazana w’uwo mugore wapfuye yari yabyaye rwaburiwe irengero.
Mu bantu batanu bari batwawe n’ubwato harokotse wari uvuye kubyara n’umugabo we bashoboye koga bavamo ari bazima.
Amakuru ava muri aka gace, avuga ko uyu muryango w’abantu batanu, bari bavuye ku Bitaro bya Kibuye, bagahitamo kunyura inzira y’amazi, ari bwo bakoreshaga ubwato bw’ibiti, bugerwaho n’umuyaga mwinshi ubwo bwendaga kugera ku nkombe ikiyaga bukarohama.
Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Akagari ka Mataba Ngendo Fabien yemeje ayo makuru avuga ko hapfuye abantu babiri ndetse uruhinja rw’iminsi irindwi rukaburirwa irengero. Yagize ati “Ntabwo turarubona, turi kumwe n’inzego z’umutekano ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi bari kudufasha gushakisha.”
Ivomo: Inyarwanda