in

RIP! Umunyamakuru wa Radiyo ukunzwe wari waraburiwe irengero yasanzwe yapfuye

RIP! Umunyamakuru wari waraburiwe irengero yasanzwe yapfuye.

Hamisu Danjibga wahoze ari umunyamakuru ukunzwe kuri Radio ya Nijeriya yasanzwe yapfiriye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’intara ya Zamfara nyuma y’iminsi 3 aburiwe irengero.

Danjibga yari umunyamakuru kuri radio Ijwi rya Nijeriya , Voice of Nigeria (VON) aho yavugiraga abatuye Zamfara bamaze igihe bugarijwe n’umutekano mucye kandi urugomo rugakomeza gufata indi ntera muri ako gace.

Byari byatangajwe ko yaburiwe irengero mu ntangiriro z’iki cyumweru kuwa mbere, nyuma aza gusangwa mu kimoteli kiri hafi y’iwe yishwe.

Radio yakoreraga ya VON mu itangazo yasohoye yavuze ko umunyamakuru wayo yari yashimuswe n’ibyihebe byarangiye binamwivuganye .

Ihuriro ry’Abanyamakuru muri Nigeria (Union of Journalists:NUJ) kimwe n’ibitangazamakuru byigenga muri iki gihugu byamaganye ubwicanyi bwakorewe mugenzi wabo Danjibga.

Ubutegetsi bw’intara ya Zamfara yiciwemo uyu munyamakuru binyuze muri Guvverineri wabo, Dauda Lawal yategetsi inzego z’umutekano gukora iperereza ryihuse kuri ubwo bwicanyi.

Inshuti za nyakwigendera Danjibga zikomeje kwamamaza ibiganiro bye no kumuha icyubahiro mu kazi gakomeye bivugwa ko yakoreye abenegihugu muri Nigeriya.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yago Pon Dat yatakiye RIB kubera ibintu asigaye akorerwa we n’abarimo Meddy na The Ben ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yakuyeho urujijo ku rubanza rwa Titi Brown ugiye gusomerwa imyanzuro y’urukiko – VIDEWO