in

RIP! Umuhanzi w’umunyarwanda wari ukunzwe yapfiriye muri Canada

RIP! Umuhanzi nyarwanda wari ukunzwe yapfiriye muri Canada.

Umuhanzi Nyarwanda wari utuye muri Canada, Kagahe Ngabo Calvin uzwi nka Young CK w’imyaka 22 yitabye Imana bitunguranye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Nzeri 2023 nibwo inkuru y’urupfu rwa Young CK yamenyekanye aho icyamuhitanye kitaramenyekana gusa iperereza ku rupfu rwe rikaba ryatangiye.

Yitabye Imana nyuma y’uko ku wa 2 Nzeri 2023 yari umwe mu bafashije Platini mu gitaramo yakoreye mu Mujyi wa Montreal.

Muri Nzeri umwaka ushize nabwo yagaragaye mu gitaramo cya The Ben na Nel Ngabo bakoreye mu Mujyi wa Ottawa, Umujyi yari atuyemo.

Young CK yamamaye mu ndirimbo zitandukanye nka “Umurava”, “Umugabo” yaje gusubiramo yifashishije abahanzi nka Shizzo, Ish Kevin, Bull Dogg, Young Grace, Diplomate.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto y’urukozasoni y’umukozi wa Club ikomeye akomeje kuvugisha benshi nyuma yo kujya mu ruhame yagaragaje amabere yose ntasutiya yamabaye ntanakantu gahisha imoko kariho – Amafoto

Bamwe bashobora kuzayikinira: Dore urutonde rw’abana 10 bakiri bato bagiye kujya mu Budage kurya ku mafaranga y’ikipe ya Bayern Munich