in

RIP Tuyizere Francoise! Ubuhamya bw’umubyeyi w’umukobwa wishwe na Kazungu Denis akamutaba mu mwobo

Kuri uyu munsi tariki ya 26 Nzeri urukiko rwemeje ko Kazungu Denis afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Ubwo itangazamakuru ryaba iryo mu Rwanda n’irikorera hanze y’igihugu ryari ritegereje itangira ry’isomwa ry’urubanza, abagize umuryango w’umukobwa umwe wishwe na Kazungu babanje gutanga ubuhamya.

Uwo mukobwa witwa Tuyizere Francoise wari uzwi ku mazina ya Fanny yari atuye ahitwa I Masaka acuruza ibinyobwa.

Se wa Tuyizere avuga ko ajya kuburirwa irengero hari mu mezi ane ashize ubwo Kazungu yamutwaraga, ubwo murumuna we yari yagiye kumusura iryo joro ararayo rimwe.

Uwo murumuna wa nyakwigendera yaje kubona Tuyizere atagarutse ahamagara Se amubwira ko yamubuze.

Ati “hashize iminsi igeze ku cyumweru mbwira murumuna wa Tuyizere nti ‘jya kuri RIB ubabwire ko twabuze umuntu’ nuko agezeyo bamubwira ko yazajya ajya kwitaba rimwe mu cyumweru kugira ngo bazamuhe igisubizo niba yaba afunze cyangwa se afite ikindi kibazo.”

Se wa nyakwigendera Tuyizere yakomeje avuga ko byafashe amezi ane ataraboneka, akaba yari yarabyaye kabiri ariko yaratandukanye n’umugabo.

Yakomeje avuga ko bajya kumenya ko Tuyizere yapfuye, hari nyuma yo kumva amakuru y’uko hari umuntu witwa Kazungu wica abantu, murumuna wa Tuyizere ajya kuri RIB nk’uko bisanzwe kumenya amakuru aza kuhasanga terefone ya Tuyizere irimo agakarita kariho amazina ya nyakwigendera.

Icyakora ngo mbere Kazungu yari yarigeze gukanga uwo murumuna wa nyakwigendera ko nakomeza kuvuga azamwohereza aho mukuru we yagiye binyuze kuri terefone.

Gusa avuga ko ubwo Kazungu yafashwe bagomba gutegereza ubutabera.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Papa wa Francoise wishwe na Kazungu Denis yageze ku rukiko kumureba ndetse anavuga ubuhamya bubabaje bw’ukuntu yahekuwe na Kazungu

Baba bishyuwe ngo bashimishe abagabo bari mu buriri! Mu ibanga rikomeye cyane, hamenyekanye impamvu Videwo z’urukozasoni zose za bamwe mu banyarwandakazi zijya hanze bagaragaza ubwambure bwabo (VIDEWO)