in

Papa wa Francoise wishwe na Kazungu Denis yageze ku rukiko kumureba ndetse anavuga ubuhamya bubabaje bw’ukuntu yahekuwe na Kazungu

Ubwo itangazamakuru ryaba iryo mu Rwanda n’irikorera hanze y’igihugu ryari ritegereje itangira ry’isomwa ry’urubanza, abagize umuryango w’umukobwa umwe wishwe na Kazungu baganirije itangazamakuru.

Uwo mukobwa witwa Tuyizere Francoise wari uzwi ku mazina ya Fanny yari atuye ahitwa I Masaka acuruza ibinyobwa.

Se wa Tuyizere avuga ko ajya kuburirwa irengero hari mu mezi ane ashize ubwo Kazungu yamutwaraga, ubwo murumuna we yari yagiye kumusura iryo joro ararayo rimwe. Uwo murumuna wa nyakwigendera yaje kubona Tuyizere atagarutse ahamagara Se amubwira ko yamubuze.

Ati “hashize iminsi igeze ku cyumweru mbwira murumuna wa Tuyizere nti ‘jya kuri RIB ubabwire ko twabuze umuntu’ nuko agezeyo bamubwira ko yazajya ajya kwitaba rimwe mu cyumweru kugira ngo bazamuhe igisubizo niba yaba afunze cyangwa se afite ikindi kibazo.”

Se wa nyakwigendera Tuyizere yakomeje avuga ko byafashe amezi ane ataraboneka, akaba yari yarabyaye kabiri ariko yaratandukanye n’umugabo.

Nyirarume wa nyakwigendera Tuyizere yavuze ko mu makuru bahawe ni uko Kazungu Denis yakunze kujya kunywera I Masaka aho Tuyizere yakoreraga, ati “Tuyizere yari afite akantu kaga kantine kagiye kumeze nk’akabari, ubwo Kazungu nyuma yo kumwimenyereza cyane nibwo yaje kumuhamagara amubwira ngo agende amuhe utuntu two kurya, nuko Tuyizere abwira murumuna we ko adatinda aragenda, icyakora ntiyongera kugaruka kugeza amezi ane ashize.”

Akomeza avuga ko icyo gihe baje guhabwa amakuru ko Kazungu ari we bajyanye, undi mugore ucuruza akabari wari ufite nimero za Kazungu arazibaha bamuhamagara bamubaza aho umukobwa wabo yamujyanye.

Ati “Bamaze kumpa nimero za Kazungu ndamuhamagara ndamubaza nti ‘Umukobwa wacu wajyanye wamushyize hehe?’ aramfata gusa ariko ntiyavuga ahubwo telefone ahita ayikupa ayikuraho.”

Ngo kuva icyo gihe batangiye kujya bibwira ko ubwo Tuyizere yacuruzaga akantu kaga kantine kameze nk’akabari, ashobora kuba yarafashwe agafungwa, icyakora bagiye kuri sitasiyo y’I Kabuga baramubura. Undi muntu yaje kubaha igitekerezo cy’uko bamushakira I Mageragere.

Yakomeje avuga ko bajya kumenya ko Tuyizere yapfuye, hari nyuma yo kumva amakuru y’uko hari umuntu witwa Kazungu wica abantu, murumuna wa Tuyizere ajya kuri RIB nk’uko bisanzwe kumenya amakuru aza kuhasanga terefone ya Tuyizere irimo agakarita kariho amazina ya nyakwigendera.

Icyakora ngo mbere Kazungu yari yarigeze gukanga uwo murumuna wa nyakwigendera ko nakomeza kuvuga azamwohereza aho mukuru we yagiye binyuze kuri terefone.

Se wa nyakwigendera yavuze ko ubwo Kazungu yafashwe byibura yabashije kubyumva, asaba ubutabera kumukanira urumukwiye urwo yishe abandi akumva uko rumera. Badaciye ku ruhande, abagize umuryango wa Tuyizere Francoise bavuze ko kwirirwa polisi izana Kazungu ku rukiko ikongera ikamusubiza kumufunga bitari bikwiriye, bavuga ko ahubwo bakamuzanye kuka rubanda akicwa nk’uko yishe abandi.

Nyakwigendera Tuyizere avuka mu karere ka Rulindo, yapfuye afite imyaka 27 asize abana babiri, akaba yarakoraga akazi k’ubucuruzi bw’ibinyobwa ahitwa I Masaka.

Abagize umuryango we bavuze ko batarahabwa umubiri we kubera ko bikiri mu masuzuma.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru mashya kuri Mwene Karangwa wafunzwe azira ubusore

RIP Tuyizere Francoise! Ubuhamya bw’umubyeyi w’umukobwa wishwe na Kazungu Denis akamutaba mu mwobo