in

RIP Remy! Umwana w’imyaka 11 yiganye ibyo yabonanye umunyarwenya Mitsutsu bimuviramo kwiyahura anahasiga ubuzima

RIP Remy! Umwana w’imyaka 11 yiganye ibyo yabonanye umunyarwenya Mitsutsu bimuviramo kwiyahura anahasiga ubuzima.

Umwana witwa Niyomugabo Remy w’imyaka 11 wo mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, yiganye imwe muri filime z’umunyarwenya ‘Mitsutsu’ akina yiyahura, nawe yimanika mu mugozi bimuviramo gupfa.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kaniga mu Kagari ka Kagahu mu Murenge wa Kinigi kuwa Gatatu tariki 12 Nyakanga 2023.

Abana bagenzi be bamubonye bavuga ko yiziritse umukandara mu giti ashyiramo umutwe maze asa nk’unyerera ahita ashiramo umwuka.

Mushiki w’uyu mwana w’umuhungu yagize ati “Yari ari kwigana filime ya Mitsitsu maze amanika umukandara hariya amaze kuwumanika mpita njya guhamagara mama nsanga byarangiye.”

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kagahu, nawe yemereye IGIHE ko urupfu rw’uyu mwana rwatewe no kwigana filime ya Mitsutsu.

Ati “Ni byo yarapfuye ngo yari ari kwigana filime y’urwenya, arapfa nta n’ubwo yarebaga filime ahubwo ashobora kuba yarayiboneye kuri telefone.”

Uyu mwana w’umuhungu yavukanaga n’abandi babiri ndetse ndetse akaba impfura.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ni uko yagiye i Bugande: Umunyarwenya Eric Mondi yagiye muri Uganda gutaramana na Diamond ari mu modoka idasanzwe – VIDEWO

Mu twenda twiza cyane tw’ubururu tugaragaza inda, umunyarwenya Aisha aho kurira ari kuririmba – AMAFOTO