Mu murenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro haravugwa inkuru y’urupfu rw’Umugabo n’umwana we w’imyaka ibiri, basanzwe mu mugozi bapfuye.
Iyi nkuru yamenyekanye kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Nzeri 2023.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigeyo, Déogratias Rutayisire, yabwiye IGIHE dukesha ko aya makuru na we yamenye Aya makuru uyu munsi
Yagize ati “Amakuru dufite ni uko umugabo yari yagiranye ikibazo n’umugore we bararwana nyuma uwo mugabo aza gusubira mu kazi ke ko guteka capati, nyuma nibwo baje gusanga umugozi w’inzitiramibu umuri mu ijosi n’umwana we amanitse.”