in

RIP Nyirantezimana Beatrice! Umubyeyi w’imyaka 43 ari kubabaza abatari bake nyuma y’uko agiye gucyura ihene bikarangira atwawe n’umugezi

RIP Nyirantezimana Beatrice! Umubyeyi w’imyaka 43 ari kubabaza abatari bake nyuma y’uko agiye gucyura ihene bikarangira atwawe n’umugezi.

Umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 43 witwa Nyirantezimana Beatrice yagiye gucyura ihene mu mvura umugezi uramutwara ahita yitaba Imana.

N’isanganya ryabaye kuri uyu wa Kane tariki 21 Nzeri mu Kagali ka Buvungira mu Murenge wa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke.

Ni imvura yatangiye kugwa mu masaha ashyira saa tanu z’amanywa Aho yaguye ari nyinshi cyane ivanze n’urubura rwangije ibitari bike birimo imyumbati,icyayi ndetse….

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke w’agateganyo, Muhayezu Joseph Desire, yabwiye Konekt 250 dukesha iyi nkuru ko iyi mvura yaguye yahitanye n’umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 43.

Yagize ati”: Imvura yaguye yari nyinshi cyane, yarivanze n’urubura ku buryo n’umubyeyi warugiye gucyura ihene yasimbutse umugezi awugwano.bagenzi be baramutegereza baramubura bagiye kureba babona umutaka barashakisha basanga umugwzi wamutwaye yamaze kwita Imana”.

Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo Desire akomeza avuga ko nta gaciro kibyajyanwe karamenyekana Cyakora baracyakusanya amakuru.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Utamuriza Chantal ari mu byishimo nyuma yo kwibaruka abana batatu icyarimwe b’abahungu (IFOTO)

Hataburuwe umurambo w’umuhanzi uherutse kwitaba Imana bakubitwa n’inkuba kubera ibintu bavumbuye ku murambo we